Yezu Yohereza Abo Cumi na Babiri
Abo cumi na babiri baratumwa, imigati itanu igaburira ibihumbi, kandi Petero amwita Kristo, ako kanya Yezu akavuga ko agomba kwicwa. Ku musozi Data amwita Uwatoranyijwe. Amanutse, akiza umuhungu abigishwa batabashije. Hanyuma ahindukirira i Yeruzalemu.
9 1Yezu ahamagaza abo cumi na babiri hamwe, abaha imbaraga n'ububasha ku ngabo za Satani zose no gukiza indwara. 2Nuko arabatuma gutangaza ubwami bwa Data wa twese no gukiza abarwayi.
3Arababwira ati: “Ntimujyane icyo ari cyo cyose mu rugendo: nta nkoni, nta mufuka, nta migati, nta mafaranga, kandi ntimujyane amakanzu abiri. 4Inzu iyo ari yo yose muzinjiramo, muzayigumemo, kandi muzahavire. 5Ahantu hose batazabakira, nimujya kuva muri uwo mujyi muzahungure umukungugu wo mu birenge byanyu, kibe ikimenyetso cyo kubashinja.”
6Nuko baragenda, bava mu mudugudu bajya mu wundi, batangaza Ubutumwa bwiza bakiza ahantu hose.
7Herodi umutware w'intara yumva ibyabaye byose, aratangara, kuko bamwe bavugaga ko Yohani yazutse mu bapfuye, 8abandi ngo Eliya yagaragaye, naho abandi ngo umwe mu bahanuzi ba kera yazutse. 9Herodi aravuga ati: “Yohani ndamuciye umutwe, none uyu numva bavuga ibi ni nde?” Akomeza gushaka kumubona.
Imigati Itanu Igaburira Ibihumbi Bitanu
10Intumwa zimaze kugaruka, zibwira Yezu ibyo zakoze byose. Arajyana na zo, yitarura ku mujyi witwa Betsayida. 11Ariko abantu benshi barabimenya baramukurikira. Arabakira, ababwira ibyerekeye ubwami bwa Data wa twese, akiza n'abari bakeneye gukira. 12Umunsi uramutse urangiye, abo cumi na babiri baza baramubwira bati: “Sezerera iyi mbaga y'abantu bagende bashake aho kurara n'ibyo kurya mu midugudu no mu byaro bidukikije, kuko turi ahantu hitaruye.”
13Arababwira ati: “Nimubahe mwebwe icyo kurya.” Baravuga bati: “Nta kindi dufite usibye imigati itanu n'amafi abiri, keretse tugiye kugura ibyokurya bihagije iyi mbaga yose.”
14Kuko abagabo bari nk'ibihumbi bitanu. Abwira abigishwa be ati: “Nimubicaze mu matsinda, buri rimwe rigizwe n'abantu bagera kuri mirongo itanu.”
15Babigenza batyo, bicaza bose hasi. 16Afata iyo migati itanu n'amafi abiri, ubwo yubura amaso ajya mu ijuru, arabihesha umugisha arabimanyura, akomeza kubaha abigishwa kugira ngo bagaburire iyo mbaga. 17Bose bararya barahaga; ibyasigaye byuzuye inkangara cumi n'ebyiri.
Mugira Ngo Ndi Nde?
18Igihe kimwe, Yezu akiri wenyine arasenga, abigishwa be bari hafi, arababaza ati: “Abantu benshi bavuga ko ndi nde?”
19Baramusubiza bati: “Uri Yohani Mubatiza. Hari abandi bavuga ko uri Eliya. Abandi na bo ngo umuhanuzi wa kera yazutse.”
20Arababaza ati: “Ariko mwebwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Kristo wa Data wa twese.” a a v20 Igihe Petero yita Yezu “Kristo wa Data wa twese,” aba yemeza ko Yezu ari we Wasīzwe amavuta watumwe na Data, Umwana utandukanye na Data wamutumye.
Umwana w'Umuntu Agomba Kubabara
21Yezu arabihanangiriza cyane, abategeka kutagira uwo babwira ibyo,
22aravuga ati: “Umwana w'umuntu agomba kubabazwa byinshi, akangwa n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.”
23Hanyuma abwira bose ati: “Umuntu wese ushaka kunkurikira, yiyange ubwe yikorere umusaraba we buri munsi ankurikire. 24Kuko ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura, ariko uzabura ubugingo bwe ku bwanjye ni we uzabukiza. 25Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, nyamara akaba yivukije cyangwa akiyonona ubwe? 26Umuntu wese unkozwa isoni nanjye n'amagambo yanjye, Umwana w'umuntu na we azamukozwa isoni, igihe azaza mu ikuzo rye n'iry'Data n'irya bamarayika bera. 27Ariko ndababwira ukuri, bamwe mu bahagaze hano batazapfa batarabona ubwami bwa Data wa twese.”
Data Aha Umwana We Ikuzo
28Nyuma y'ayo magambo nk'iminsi umunani, Yezu ajyana na Petero na Yohani na Yakobo, bazamuka umusozi gusenga. 29Mu gihe yari asenga, uko mu maso he habaga harahinduka, n'imyambaro ye iba yera ibagirana. 30Kandi hari abagabo babiri bavugana na we, Musa na Eliya, 31bagaragaye mu ikuzo, bavuga iby'ukuva kwe, yari agiye gusohoza i Yeruzalemu.
32Petero na bagenzi be bari baremerewe n'ibitotsi; bamaze kuba maso neza, babona ikuzo rye n'abo bagabo babiri bari bahagaze na we. 33Uko bari bagiye kumuvaho, Petero abwira Yezu ati: “Databuja, ni byiza ko turi hano. Reka dukore ibiraro bitatu, kimwe ni icyawe, kimwe ni icya Musa, kimwe ni icya Eliya.” Nyamara ntiyari azi icyo avuga.
34Akivuga, haza igicu kirabatwikira; bakigeramo bagira ubwoba.
35Nuko mu gicu haza ijwi rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye, Umutoranyijwe wanjye, nimwumve!” b b v35 Igihe Yezu yahindukaga mu maso, ijwi rya Data ubwe rimwita “Umwana wanjye, Umutoranyijwe wanjye,” uwo Mwana Data yishimira, none ngaho agaragarizwa mu ikuzo.
36Iryo jwi rimaze kuvuga, basanga Yezu ari wenyine. Baracereza, nta we babwira muri iyo minsi ibyo bari babonye.
Umwana w'Umubyeyi Akurwa mu Mwijima
37Bukeye, bamanutse ku musozi, imbaga nyinshi y'abantu iramuhura. 38Umuntu wo muri iyo mbaga ararangurura ati: “Mwigisha, ndakwinginze reba umuhungu wanjye, kuko ari we mwana wanjye w'ikinege. 39Umwuka umufata, maze atera hejuru arataka; umugadagadaza kugeza atera ifuro, ntiwamuvaho na gato, ukamuhohotera. 40Nasabye abigishwa bawe kuwirukana, ariko ntibabasha.”
41Yezu arasubiza ati: “Yemwe b'iki gihe mudafite kwizera kandi muyobye, ngomba kugumana namwe kugeza ryari nkanabihanganira? Zana umuhungu wawe hano.”
42Uwo mwana akiza, iyo ngabo ya Satani iramuhirika iramugundagura. Ariko Yezu acyaha iyo mwuka mubi, akiza uwo mwana, amusubiza se.
Umwana w'umuntu azatangwa
43Bose batangazwa n'ubwiza bukomeye bwa Data wa twese. Ubwo bose batangazwa n'ibyo Yezu yakoraga byose, abwira abigishwa be ati:
44“Aya magambo mushyire mu matwi yanyu: Umwana w'umuntu agiye kugabizwa mu maboko y'abantu.”
45Ariko bo ntibasobanukirwa iryo jambo, kuko ryari ribahishwe ngo batarimenya, kandi batinya kumubaza.
46Nuko batangira kujya impaka, bibaza uwari mukuru muri bo. 47Ariko Yezu, uko yari azi ibitekerezo byo mu mitima yabo, afata umwana aramuhagarika iruhande rwe,
48arababwira ati: “Uwakira uyu mwana mu izina ryanjye aba anyakiriye, kandi uwanyakira aba yakiriye uwantumye. Kuko usumbwa na bose muri mwe, uwo ni we mukuru.”
49Yohani aravuga ati: “Mwami, twabonye umuntu amenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turagerageza kumubuza kuko adakurikirana natwe.”
50Yezu aramubwira ati: “Ntimumubuze, kuko utabarwanya aba ari uwanyu.”
Yezu ahanga amaso i Yeruzalemu
51Igihe cyegereje cyo kuzamurwa ajyanwa mu ijuru, Yezu afata icyemezo gikomeye ahanga amaso i Yeruzalemu. 52Nuko atuma intumwa zimubanziriza. Ziragenda zinjira mu mudugudu w'Abanyasamariya kugira ngo zimutegurire, 53ariko abantu b'aho ntibamwakira, kuko yari yerekeje i Yeruzalemu. 54Abigishwa be Yakobo na Yohani babibonye, baravuga bati: “Nyagasani, waba ushaka ko dutumaho umuriro uva mu ijuru ngo ubatwike?”
55Ariko arabahindukirana arabacyaha. 56Nuko bakomeza bajya mu wundi mudugudu.
Igiciro cyo gukurikira Yezu
57Bakiri mu nzira, hari umuntu umubwira ati: “Nzagukurikira aho uzajya hose.”
58Yezu aramubwira ati: “Ingunzu zigira ubuvumo, n'inyoni zo mu kirere zikagira ibyari, ariko Umwana w'umuntu nta ho arambika umutwe we.”
59Abwira undi ati: “Nkurikira.” Na we aramusubiza ati: “Nyagasani, banza undeke njye guhamba data.”
60Ariko Yezu aramubwira ati: “Reka abapfuye bahambe abapfuye babo, naho wowe genda utangaze ubwami bwa Data wa twese.”
61Undi na we aravuga ati: “Nzagukurikira, Nyagasani, ariko banza undeke nsezere ku bo mu rugo rwanjye.”
62Yezu arasubiza ati: “Nta muntu ushyira ukuboko ku isuka akongera akareba inyuma ukwiriye ubwami bwa Data wa twese.”