Ubusharire bw'umutima
Avugana n'Imana imbonankubone, Yobu abaza icyaha aregwa. Amaboko yamusutse nk'amata akamwambika uruhu, ubu aramuhiga nk'intare. Asaba gusa ko yarekwa akanya gato mbere y'uko ajya mu gihugu cy'umwijima.
10 1“Narambiwe ubugingo bwanjye. Nzarekurira ukwiganyira kwanjye; nzavuga mvanye ku busharire bw'umutima wanjye. 2Nzabwira Imana nti: Ntukancire urubanza; umbwire impamvu upfa nanjye. 3Mbese biraguhimbara gukandamiza, no kugaya umurimo w'amaboko yawe, mu gihe wishimira imigambi y'abagome? 4Mbese ufite amaso y'umubiri? Ubona nk'uko umuntu upfa abona? 5Mbese iminsi yawe imeze nk'iminsi y'umuntu upfa, cyangwa imyaka yawe nk'imyaka y'umuntu, 6ku buryo ushakashaka ikosa ryanjye kandi ugahīga icyaha cyanjye, 7nubwo uzi ko nta cyaha mfite, kandi nta n'umwe ushobora kunkiza mu kuboko kwawe?
8“Amaboko yawe yarambumbye kandi anyirema, buri gice cyanjye cyose, none ubu urahindukira ukanyirimbura. 9Wibuke ko wambumbye nk'ibumba. None se uzansubiza mu mukungugu? 10Mbese ntiwansutse nk'amata ukankomatanya nk'amavuta akuze, 11ukanyambika uruhu n'inyama, ukanfumatanya amagufwa n'imikaya? 12Wampaye ubugingo n'urukundo rw'Isezerano, kandi ukwita kwawe kwarinze umwuka wanjye.
13“Nyamara ibi wabihishe mu mutima wawe, kandi nzi ko iki ari cyo cyari umugambi wawe: 14nincumura, waba unyitegereje, kandi ntiwankuraho icyaha cyanjye. 15Niba ndi umunyabyaha, nzabona ishyano! Kandi n'ubwo naba ndi umwere, sinakwizamura umutwe—nuzuyemo isoni cyane, ndengewe n'imibabaro yanjye. 16Nindamura umutwe wanjye, unhīga nk'intare, kandi ukongera kunkorera ibitangaza. 17Uzana abahamya bashya bo kunshinja, ukongera ukansukaho uburakari bwawe; imivumba y'amakuba irankubita.
18“None se kuki wansohoye mu nda? Icyampa napfuye mbere y'uko ijisho iryo ari ryo ryose rimbona. 19Naba meze nk'aho ntabayeho na rimwe, bankuye mu nda bampereza mu mva. 20Mbese iminsi yanjye ntiri mike? Ngaruza amaso yawe, undeke, kugira ngo mbone akanya gato ko guhumurizwa, 21mbere y'uko ngenda ahantu batagaruka, mu gihugu cy'umwijima n'igicucu gikomeye, 22mu gihugu cy'umwijima umeze nk'ijoro ryijimye cyane, cy'igicucu gikomeye n'ivurungano, aho ndetse n'urumuri rumeze nk'umwijima.”