Ibyago birindwi bya nyuma
Abanze inyamaswa bahagaze iruhande rw'inyanja y'ikirahuri baririmba indirimbo ya Musa n'iya Yezu, Umwana w'Intama, bavuga ko inzira za Data wa twese ari izitunganye kandi iz'ukuri. Abamarayika barindwi basohoka bambaye imyenda y'umweru ikeye bafite inzabya zirindwi, kandi umwotsi wuzura mu Ngoro ku buryo nta wushobora kwinjira kugeza isutswe.
15 1Nabonye ikindi kimenyetso mu ijuru, gikomeye kandi gitangaje: abamarayika barindwi bafite ibyago birindwi bya nyuma, kuko muri byo ari ho uburakari bwa Data wa twese bwarangiriye.
2Nabonye nk'inyanja y'ikirahuri ivanze n'umuriro, naho iruhande rwayo hahagaze abatsinze inyamaswa n'ishusho yayo n'umubare w'izina ryayo, bafite inanga za Data wa twese. 3Baririmba indirimbo ya Musa, umugaragu wa Data wa twese, n'indirimbo ya Yezu, Umwana w'intama, bati: “Ibikorwa byawe ni ibikomeye kandi bitangaje, Data Nyagasani Ushoborabyose! Inzira zawe ni izitunganye kandi iz'ukuri, Mwami w'amahanga! 4Ni nde utazagutinya, wowe Data, ngo ahimbaze izina ryawe? Kuko ari wowe wenyine uri uwera. Amahanga yose azaza akaramya imbere yawe, kuko ibikorwa byawe bitunganye byahishuwe.”
5Nyuma y'ibyo narebye, mbona Ingoro, ni ukuvuga ihema ry'ubuhamya, ikinguwe mu ijuru. 6Abamarayika barindwi bari bafite ibyago birindwi basohoka mu Ngoro, bambaye imyenda y'umweru ikeye idahumanye, bakenyeje imikandara y'izahabu mu gituza.
7Nuko kimwe muri ibyo biremwa bizima bine giha abamarayika barindwi inzabya zirindwi z'izahabu zuzuye uburakari bwa Data wa twese, ubaho iteka ryose. 8Umwotsi uturutse mu ikuzo rya Data wa twese no mu bubasha bwe wuzuza Ingoro; nta muntu washoboraga kuyinjiramo kugeza ubwo ibyago birindwi by'abamarayika barindwi byarangira.