Abahumuriza bababaza
Yobu abita abahumuriza babi, akavuga ko na we yashobora kuvuga nkabo iyo baba mu mwanya we. Asobanura Imana nk'umurwanyi wamufashe ku ijosi akamushyiraho ngo abe intego ye. Nyamara agumana icyo yemera, ko umuhamya umuvugira ari mu ijuru.
16 1Nuko Yobu arasubiza ati: 2“Ibintu byinshi nk'ibyo narabyumvise; mwese muri abahumuriza babi. 3Mbese ntuzahwema kuvuga amagambo yawe y'ubusa? Ni iki kigutera ko ukomeza gusubiza? 4Nanjye nabasha kuvuga nkamwe, iyo muba muri mu mwanya wanjye; nabasha gukoranya amagambo mbatonganya, nkabazunganiriza umutwe. 5Ariko nabakomeza n'akanwa kanjye, n'ihumure ry'iminwa yanjye rikaboroshya umubabaro. 6Navuga, umubabaro wanjye ntuboroherwa; nanceceka, ni iki kimvaho? 7Koko ubu Imana yarananije; wononnye abo nari kumwe na bo bose. 8Watumye nananuka, biba umuhamya; kunanuka kwanjye kumpagurukira, kukahamya ibyanjye imbere yanjye. 9Uburakari bwe bwarantanyaguye bukantera; yaramfundikirije amenyo; umwanzi wanjye antumbereza amaso. 10Abantu baranyasamiye akanwa kabo; barankubise urushyi mu musaya bansuzugura; biremamo umutwe umwe bampagurukira. 11Imana ingabiza abakiranirwa, intera mu maboko y'abagome. 12Nari mfite amahoro, arampahamura; yansingiye ku ijosi, anjanjagura; yanshyizeho ngo mbe intego ye. 13Abarashi be baranzengurutse; anshishimura impyiko adafite impuhwe, asuka inyongwa yanjye hasi. 14Ampahamura incuro n'izindi; antera nk'intwari ku rugamba. 15Nambaye imyambaro igaragaza akababaro ku ruhu rwanjye, nshyize igihanga cyanjye mu mukungugu. 16Mu maso hanjye haratukuye kubera kurira, no ku byiniso byanjye hari umwijima ucuze, 17nubwo nta rugomo ruri mu maboko yanjye, n'isengesho ryanjye rikaba ritanduye. 18Wa si we, ntugapfuke amaraso yanjye, kandi induru yanjye ntigire aho iruhukira. 19N'ubu umuhamya wanjye ari mu ijuru, n'umumburanira wanjye ari hejuru. 20Incuti zanjye ziransuzugura; ijisho ryanjye risuka amarira ku Mana, 21ngo azaburanire umuntu imbere y'Imana, nk'uko umwana w'umuntu aburanira mugenzi we. 22Kuko imyaka mike gusa izashira, maze nkagenda inzira itagarukwamo.”