Kwatura kwa Aguru
Aguru yemerera Data ko yananiwe kandi ko nta bwenge bwe bwite afite, hanyuma agasaba ikintu kimwe: ntakene kandi ntakungahare, ahubwo ahabwe gusa umugabane we w'umugati. Ibisigaye bibara ku ntoki, ibintu bine bitigera binyurwa, bine bitangaje cyane, bine bito kandi by'ubwenge.
30 1Amagambo ya Aguru mwene Yakeyi—ubutumwa. Uwo muntu aravuga ati: Nananiwe, Data, nananiwe, Data, kandi ndacogoye. 2Koko ndi igikōko kurusha umuntu; nta bwenge bw'umuntu mfite. 3Sinigeze niga ubwenge, kandi nta bumenyi bw'Uwera mfite. 4Ni nde wigeze azamuka akajya mu ijuru maze akagaruka? Ni nde wakumishirije umuyaga mu biganza bye? Ni nde wapfunyitse amazi mu mwenda? Ni nde washinze impera zose z'isi? Izina rye ni irihe, n'izina ry'umwana we ni irihe? Koko urabizi! a a v4 Aguru abaza uwakoze ibyo bintu n'izina ry'umwana we. Yezu yasubije icyo gisākuzo ati: “Nta wigeze azamuka ngo ajye mu ijuru, keretse uwamanutse ava mu ijuru ari we Mwana w'umuntu” (Yohani 3:13). Data afite Umwana. 5Ijambo ryose rya Data wa twese ni iry'ukuri; ni ingabo ku bamuhungiraho. 6Ntuzongere ku magambo ye, ahari akagucyaha akakugira umunyabinyoma. 7Ibintu bibiri ndagusaba; ntubinyime nkitarapfa: 8Ibinyoma n'ibihimano ubikure kure yanjye; ntukampe ubukene cyangwa ubukungu; umpe gusa umugati ungenewe, 9kuko nihazwa nshobora kuguhakana nkavuga nti: “Imana ni nde?” cyangwa nakena nkiba nkanduhaza izina ry'Imana yanjye. 10Ntugashinje umugaragu kwa shebuja, ahari akakuvuma ukaba icyaha. 11Hari igisekuru kivuma se kikaba kitahezagira nyina. 12Hari igisekuru kibona ko kiziranenge mu maso yacyo, nyamara kitarakarabwa umwanda wacyo. 13Hari igisekuru—mbega uko amaso yacyo yirata, mbega uko kirebana agasuzuguro! 14Hari igisekuru amenyo yacyo ari inkota, n'amasonge yacyo ari amasarabwayi, kugira ngo barye abakene bo ku isi n'abimbabare bo mu bantu. 15Isunzu rifite abakobwa babiri bati: “Tanga” na “Tanga.” Hari ibintu bitatu bitahazwa; bine ntibivuga biti: “Birahagije”: 16Imva, n'inda y'ingumba, n'ubutaka butahazwa n'amazi, n'umuriro utajya uvuga uti: “Birahagije.” 17Ijisho risuzugura se rikanga kumvira nyina— ibikona byo mu kibaya bizarinogora, n'abana b'ibisiga bazarirya. 18Hari ibintu bitatu bindengera; bine sinshobora kubyumva: 19inzira ya kagoma mu kirere, n'inzira y'inzoka ku rutare, n'inzira y'ubwato mu nyanja, n'inzira y'umugabo ku mukobwa. 20Dore inzira y'umugore w'indaya: ararya agahanagura akanwa ke akavuga ati: “Nta cyaha nakoze.” 21Ibintu bitatu bituma isi ihinda umushyitsi; bine ntishobora kwihanganira: 22umugaragu iyo abaye umwami, n'ikigoryi iyo gihazwe n'ibyokurya; 23umugore utakunzwe iyo amaherezo ashyingirwa, n'umuja iyo yimuye nyirabuja. 24Ibintu bine byo ku isi ni bito, nyamara bifite ubwenge bwinshi cyane: 25ubunyegeri ni ubwoko butagira imbaraga, nyamara bubika ibibutunga mu mpeshyi; 26imbira ni ubwoko butagira imbaraga, nyamara zubaka amazu yazo mu bitare; 27inzige nta mwami zigira, nyamara zose zitera imbere mu mirongo; 28umuserebanya ushobora kuwufata mu biganza byawe, nyamara uboneka mu ngoro z'abami. 29Hari ibintu bitatu bigenda biteye ubwiza, ndetse bine bigenda biteye icyubahiro: 30intare, ikomeye kurusha inyamaswa zose, nta kiyitera gusubira inyuma; 31isake igenda yiyemera, isekurume y'ihene, n'umwami uri kumwe n'ingabo ze. 32Niba wakoze ubupfapfa wishyira hejuru, cyangwa niba wagambiriye ikibi, shyira ukuboko ku kanwa kawe. 33Kuko gukanda amata bivamo ikivuguto, gukanda izuru bivamo amaraso, kandi gukanda uburakari bivamo intonganya.