Sawuli n'abahungu be baguye ku rugamba
Urugamba ku musozi wa Gilibowa rugenda nabi. Yonatani na bene se barishwe, Sawuli akomeretswa n'abarashi b'imyambi, naho uwamutwazaga intwaro akanga kumwica, maze yikubita ku nkota ye. Abafilisiti batera imisumari umurambo we ku rukuta; abagabo b'i Yabeshi ya Gileyadi bawumanura.
31 1Abafilisiti barwana n'Abisiraheli, maze ingabo z'Abisiraheli zirahunga, zigwa zipfa ku musozi wa Gilibowa. 2Abafilisiti basanga Sawuli n'abahungu be, maze Abafilisiti bica Yonatani na Abinadabu na Malikishuwa, abahungu ba Sawuli. 3Intambara yibasira Sawuli cyane, maze abarashi b'imyambi baramusanga, baramukomeretsa cyane. 4Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati: “Sohora inkota yawe unyice, aho se aba batakebwe baza banyica bankayirana.” Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga kuko yari ashēnguwe n'ubwoba. Nuko Sawuli afata inkota ye arayiguyeho. 5Uwamutwazaga intwaro abonye ko Sawuli yapfuye, na we yikubita ku nkota ye, arapfa kumwe na we. 6Nuko uwo munsi Sawuli arapfa, we n'abahungu be uko ari batatu, n'uwamutwazaga intwaro ndetse n'abantu be bose.
7Ingabo z'Abisiraheli zari hakurya y'ikibaya no hakurya ya Yorodani zibonye ko ingabo z'Abisiraheli zahunze kandi ko Sawuli n'abahungu be bapfuye, ziteranya imijyi yabo zirahunga. Nuko Abafilisiti baraza bayituramo. 8Bukeye Abafilisiti baza gusahura abapfuye, basanga Sawuli n'abahungu be batatu baguye ku musozi wa Gilibowa. 9Bamuca umutwe, bamwambura intwaro ze, batuma intumwa muri Filisitiya zo kumenyesha iyo nkuru mu ngoro z'ibigirwamana byabo no mu bantu. 10Bashyira intwaro ze mu ngoro ya Ashitaroti, bamanika umurambo we ku rukuta rw'i Betishani. a a v10 Ashitoreti yari imana y'igore y'Abanyakanāni; gushyira intwaro za Sawuli mu ngoro yayo ni uko Abafilisiti bahaga imana zabo icyubahiro cy'uko batsinze.
11Abatuye i Yabeshi yo muri Gileyadi bumvise icyo Abafilisiti bakoreye Sawuli, 12ingabo zabo zose z'intwari zigenda nijoro, ziterura umurambo wa Sawuli n'imirambo y'abahungu be ku rukuta rw'i Betishani, zibizanira i Yabeshi, zibitwikiraho. 13Ziterura amagufwa yabo, ziyashyingura munsi y'igiti i Yabeshi, zigomwa kurya iminsi irindwi.