Sikulagi isahurwa n'imiryango ijyanwa ho iminyago
Dawidi agaruka iwe i Sikulagi asanga wahiye, imiryango yose yaranyazwe ijyanwa, ingabo ze bwite zikaba zivuga ngo zimutera amabuye; ariko yishingikiriza ku bubasha bwa Data wa twese. Umugaragu w'Umunyamisiri wari umerewe nabi n'inzara amuyobora ku bambuzi. Byose birabohozwa, maze abagabo bananiwe basigaye inyuma babisangira kimwe.
30 1Dawidi n'ingabo ze bagera i Sikulagi ku munsi wa gatatu; Abamaleki bari barateye mu majyepfo no muri Sikulagi, barayitera barayitwika, 2banyaga abagore n'abari muri uwo mujyi bose, abato n'abakuru; nta muntu bishe, ahubwo babajyana bakomeza urugendo rwabo. 3Dawidi n'ingabo ze bagera muri uwo mujyi, usanga wahiye umuriro, abagore babo n'abahungu n'abakobwa babo bajyanywe ho iminyago. 4Nuko Dawidi n'abantu bari kumwe na we baraboroga bararira, kugeza ubwo babuze imbaraga zo kurira. 5Abagore ba Dawidi bombi na bo bari banyazwe, ari bo Ahinowamu w'i Yizerēli na Abigayile wahoze ari muka Nabali w'i Karumeli. 6Dawidi yababara cyane, kuko abantu bavuganaga ngo bamutera amabuye, buri wese ashavujwe n'abahungu n'abakobwa be, ariko yishingikirije ku bubasha bwa Data wa twese.
7Nuko Dawidi abwira Abiyatari umutambyi mwene Ahimeleki ati: “Nzanira efodi.” Abiyatari azanira Dawidi efodi.
8Dawidi abaza Data wa twese ati: “Mbese nkurikirane aba bambuzi? Mbese nzabafata?” Aramusubiza ati: “Bakurikirane, kuko uzabafata nta kabuza ukize abantu bose.”
9Nuko Dawidi n'abantu magana atandatu bari kumwe na we bagera ku kabande ka Besori, aho bamwe basigaye. 10Dawidi akomeza gukurikirana ari kumwe n'abantu magana ane; magana abiri bagasigara, kuko bari bananiwe cyane ntibashobora kwambuka akabande ka Besori. 11Basanga Umunyamisiri mu gasozi, bamuzanira Dawidi, bamuha umugati n'amazi, 12bamuha n'igice cy'umugati w'imitini n'amaseri abiri y'imizabibu yumye. Ararya, maze imbaraga ze zira, kuko yari amaze iminsi itatu n'amajoro atatu atarya umugati atanywa amazi. 13Dawidi aramubaza ati: “Uri uwa nde? Ukomoka he?” Aramusubiza ati: “Ndi umusore w'Umunyamisiri, umugaragu w'Umwamaleki. Databuja yandetse mu gasozi haraheze iminsi itatu kuko nari ndwaye.
14Twateye mu majyepfo y'Abakereti, mu ntara y'u Buyuda no mu majyepfo ya Kalebu, kandi dutwika Sikulagi umuriro.”
15Dawidi aramubwira ati: “Mbese wanyobora ungeza kuri ako gatsiko k'abambuzi?” Aramusubiza ati: “Nirahire Imana ko utazanyica cyangwa ngo undeke mu maboko ya databuja, maze nzakugeza iwabo.”
16Nuko uwo Munyamisiri amanura Dawidi, basanga bakwiriye hose muri ako karere, barya baranywa banezerewe bitewe n'iminyago myinshi cyane bari banyaze mu gihugu cy'Abafilisiti no mu cy'u Buyuda. 17Dawidi arabatera, atangira mu rukerera kugeza nimugoroba y'umunsi ukurikira; nta n'umwe wacitse uretse abasore magana ane bagendaga ku ngamiya bahunze. 18Dawidi agaruza ibyo Abamaleki bose bari banyaze, akiza n'abagore be bombi. 19Nta na kimwe cyari cyabuze, haba igito cyangwa igikuru, haba abahungu cyangwa abakobwa, haba iminyago cyangwa ikindi cyose cyari cyatwawe; Dawidi abigaruza byose. 20Dawidi afata amashyo yose n'amatungo; abantu be bayashorera imbere y'andi matungo, bavuga bati: “Aya ni iminyago ya Dawidi.”
21Dawidi agera kuri bya bantu magana abiri bari bananiwe cyane ntibashobore kumukurikira, basigaye ku kabande ka Besori. Baraza gusanganira Dawidi n'abantu bari kumwe na we; arabaramutsa ubwo yaje abegera. 22Ariko abagome n'ab'impfabusa bose bari mu bakurikira Dawidi baravuga bati: “Ko batagiye natwe, ntituzabaha n'iminyago na mike mu byo twagaruje, uretse gusa umugore wa buri wese n'abana be ngo bajyane bagende.”
23Ariko Dawidi aravuga ati: “Bavandimwe banjye, ntimugenze mutyo ku byo Data wa twese yaduhaye. Yaradurinze, aduha mu maboko bya bambuzi batwateye. 24None ni nde wabumvira kuri iki kibazo? Ugiye mu rugamba n'usigaye arinda ibintu bazabyigabana kimwe.” 25Kuva uwo munsi, Dawidi abashyiriraho Abisiraheli itegeko n'ibwiriza, bihoraho kugeza n'ubu.
26Dawidi ageze i Sikulagi, yoherereza abakuru b'u Buyuda, incuti ze, imwe mu minyago, avuga ati: “Dore impano yanyu ivuye mu minyago y'abanzi ba Data wa twese.” 27Ayohereza abari i Beteli, n'abari i Ramoti y'amajyepfo, n'abari i Yatiri, 28n'abari i Aroweri, n'i Sifumoti, n'i Eshitemowa, 29n'abari i Rakali, n'abari mu mijyi y'Abayerahimēli n'iy'Abakeni, 30n'abari i Horuma, n'i Bori-Ashani, n'i Ataki, 31n'abari i Heburoni n'ahantu hose Dawidi n'abantu be bari barayerereye.