Byacapwe
Igitabo

Ubugingo bwanjye buracyiringiye

Ku muyobozi w'abaririmbyi. Kuri Yedutuni. Zaburi ya Dawidi.

Dawidi ategereza Data we wenyine acecetse, mu gihe abandi bamutera nk'urukuta rutēngamaye, bamusingiza n'akanwa ariko imbere mu mitima bakamuvuma. Apima aboroheje n'abafite imbaraga akabasanga baroroshye kuruta umwuka, hanyuma akabwira abandi bose nabo gusukira imitima yabo imbere ye.

Igice cya 62.

Data wa twese wenyine ni we ubugingo bwanjye bwiringiye bucece, agakiza kanjye kava kuri we. Ni we wenyine rutare rwanjye n'agakiza kanjye, ni ubuhungiro bwanjye; sinzigera mpungabanishwa cyane. Muzamara igihe kingana iki mutera umuntu, mukamurembura, nk'urukuta rutēngamaye, nk'uruzitiro rugiye guhirima? Icyo bagamije ni ukumukura ku mwanya we uhanitse; bishimira ibinyoma. Iminwa yabo irasingiza, ariko imbere mu mitima baravuma.

Bugingo bwanjye, iringira Data wa twese wenyine uceceka, kuko ibyiringiro byanjye biva kuri we. Ni we wenyine rutare rwanjye n'agakiza kanjye, ni ubuhungiro bwanjye; sinzahungabana. Agakiza kanjye n'icyubahiro cyanjye biri kuri Data wa twese; rutare rwanjye rukomeye, ubuhungiro bwanjye, biri muri Data wa twese. Bantu mwe, nimumwiringire igihe cyose; nimusukire imitima yanyu imbere ye; Data wa twese ni ubuhungiro bwacu.

Koko aboroheje ni umwuka gusa, n'abafite imbaraga ni ikinyoma; iyo bashyirwa ku munzani barazamuka, bose hamwe baroroshye kuruta umwuka. Ntimukiringire ubunyazi; ntimugire icyizere cy'ubusa mu busahuzi; n'ubwo ubukungu bwiyongera, ntimubushyireho umutima. Data wa twese yavuze rimwe; nabyumvise kabiri: ko imbaraga ari iza Data wa twese, a a v11 “Rimwe… kabiri” ni uburyo bw'ibisigo by'Igiheburayi busobanura: iki ni cyo cya ngombwa cyane kuruta ibindi byose. kandi wowe, Data wanjye Databuja, ufite urukundo rw'Isezerano. Kuko uzitura buri muntu uko yakoze.